Bamaze kubona ko ubuvuzi bw’indwara ya kanseri mu Rwanda, bugenda butera imbere uko Igihugu kigenda cyiyubaka, bamwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda,
bakoreye urugendo mu bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera, mu gikorwa cyo gusesengura imbogami zigaragara mu buvuzi bw’indwara ya Kanseri, bagamije gutanga umusanzu w’ibitekerezo
ku buryo habone umuti no kugira ngo ubwo buvuzi burusheho gusubiza ibibazo abarwayi bafite.
Bimwe mu byihutirwa basanga bikwiye gukora n’ugushyira imbaraga mu gutegura abaganga b’inzobere mu kuvura iyi ndwara no Gukora ubushakashatsi hakamenyeka ubwoko bwa kanseri zikunze
kwibasira abanyarwanda n’izikomeje kugaragara mu karere kurusha izindi, kugira ngo igenamigambi mu kuyivura rishingire ku bintu bifatika.
Murakoze