INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KURI DEMOKARASI Y'UBWUMVIKANE U RWANDA RWAHISEMO

Kuwa 04 Kanama 2022 muri Serena Hotel i Kigali, Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda (REAF), mu nshingano yarwo yo kugira inama Guverinoma ku murongo wa Politiki Igihugu kigenderaho, rwateguye igikorwa cyo gusesengura impamvu abanyarwanda, harimo n'abayobozi, barebera abanenga demokarasi u Rwanda rwahisemo, ntibabavuguruze, no gutanga inama ku cyakorwa, ngo Abanyarwanda bagire ishyaka ryo guhagarara ku mahitamo yabo igihe cyose bibaye ngombwa.

 

REAF yateguye inama nyunguranabitekerezo n'abahagarariye inzego nkuru za Leta zitandukanye, abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe, Sosiyete sivile, abashakashatsi, ndetse n' abantu ku giti cyabo, kugira ngo bungurane ibitekerezo n'abagize REAF kuri iyo ngingo.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yasesenguye impamvu zitandukanye zituma habaho abanenga U Rwanda kuri demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo ndetse hatangwa n’ibitekerezo bitandukanye kucyakorwa mu gusubiza abanenga politiki y’igihugu. Birakwiye ko abanyarwanda bagira ishyaka ryo guhagarara ku mahitamo yabo igihe cyose bibaye ngombwa.

Mu mpamvu zituma abanyarwanda batagira ishyaka ryo gusubiza abanenga demokarasi n’imiyoborere by’u Rwanda, abagize REAF basanze harimo nko kuba: benshi mu Banyarwanda badasobanukiwe demokarasi y’u Rwanda; abumva ko gusubiza abanenga hari abandi bireba, abatinya kuvuga ku bijyanye na politiki, abagira indimi ebyiri batagaragaza ibyo bemera n’ibyo batemera mu ruhame, n’umuco wo gusoma no kwandika ukiri hasi.

Abagize REAF basanga ariko impamvu nkuru ari uko inyigisho za politiki (political education) mu banyarwanda zidahabwa umwihariko ngo abari mu nzego zose bagire imyumvire imwe kuri politiki u Rwanda rugenderaho.

Kugira ngo abanyarwanda bagire umuco n’ishyaka (political will) byo gusobanura amahitamo y’u Rwanda mu bya demokarasi n’imiyoborere y’igihugu no gusubiza abanenga, abagize REAF basanga hakwiye kuzamurwa imyumvire y’abanyarwanda mu bya politiki.

Hakwiye kandi gutegurwa neza uburyo bwo gusubiza abanenga; hakorwa ubukangurambaga bwumvikanisha ko urugamba rwo kuvuguruza abanenga rureba buri wese, hagategurwa inyandiko zihariye zisobanura demokarasi n’imiyoborere by’u Rwanda; hagashyirwaho imbuga zo gusesengura, gusobanura no kugaragaza ukuri ku bivugwa n’abanenga, no guteza imbere ubushakashatsi mu bijyanye na politiki y’igihugu no kubusakaza.