ABAGIZE REAF BASOJE UMWIHERERO

Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararihonye z'u Rwanda basuye Koperative KABOKU.

Ku wa Gatanu tariki 22/12/2023, Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda basoje umwiherero w'iminsi 6 muri EPIC Hotel Nyagatare. Mu gusoza Umwiherero wa REAF waranzwe n'bikorwa bitandukanye:

Mayor w'Akarere ka Nyagatare Gasana Steven niwe wabanje kugeza ku Nararibonye ishusho y'Iterambere ry'Akarere agaragaza imishinga yatangijwe, iyashojwe, iri mu nzira n'imbogamizi bahura nazo. Igicamunsi cyahariwe gusura ibikorwa by'inganda mu karere.

Bahereye ku uruganda rw'INYANGE ruzatunganya amata y'ifu, imirimo yo kurwubaka iri ku musozo; banasuye kandi uruganda rutunganya amabuye ya granite/EAGI acuruzwa kandi akunzwe ku isoko ryo mu Rwanda ni ryo mu karere.

Mu gusoza, Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararihonye z'u Rwanda basuye Koperative KABOKU bafashe umwanya wo kuganira na Komite Nyobozi kugirango barebe ko ibibazo bari bagejejweho ubushize ubwo itsinda ry'abagize inama y'inararibonye ryabasuraga byakemutse.

Back