Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n'ubuyobozi bw'Uturere kuri gahunda zegerejwe Abaturage

Guhera tariki 06/02/2023 kugeza tariki11/02/2023, Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda bari mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo n'inzego zegerejwe abaturage kuri ''Decentralization''harebwa imbogamizi zikigaragaramo zituma ibibazo by'abaturage bidakemuka uko bikwiye.

 

Itsinda ry'Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'U Rwanda basuye Akarere ka Nyamagabe

Itsinda ry'Abagize Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'U Rwanda basuye Akarere ka Gisagara

Mu gusuzuma impamvu ibyo bibazo bidakemuka, abagize REAF barimo kubyunguranaho ibitekerezo n'abayobozi bo mu turere 8 twa Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Rutsiro, Gicumbi, Musanze, Nyagatare, Kirehe  barebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Back