INAMA K'UBUTUMWA BUTANGWA KURI NDI UMUNYARWANDA N'UBURYO BUTANGWAMO
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/03/2025 sa yine za mu gitondo kuri REAF hateraniye Inama Nyunguranabitekerezo yahuje Abagize itsinda rya Unity Club na MINUBUMWE rishinzwe kuvugurura inyoborabiganiro ya "Ndi Umunyarwanda " n'Inararibonye zo muri REAF. Inama yari igamije kuganira ku mpinduka yakorwa ku babuhabwa, ku butumwa butangwa n'uburyo butangwamo.