INAMA Y’INAMA Y’INARARIBONYE
Ku wa 2 tariki ya 30.01.2024 guhera saa yine, Abagize REAF bateraniye ku kicaro cyayo mu nama y’abagize Inama y’Inama y’Inararibonye iyobowe n’Umuyobozi wa REAF, Hon. Tito Rutaremara. Muri iyo nama kandi baboneyeho no guha ikaze abagize inama y’inararibonye bashya.
Nyuma yo guha ikaze abagize inama y’Inararibonye bashya, bagejejweho banemeza Raporo y’umwiherero wa REAF wabaye ku wa 18-, Ukuboza 2023 kuri Epic Hotel Nyagatare.Banarebeye hamwe inyandiko zijyanye n’imirimo mu matsinda hagamijwe kunoza uko ubushakashatsi buteganijwe buzakorwa.
Nyuma y’inama, Abagize REAF baganiriye na Hon.Musoni Protais kugira ngo basobanukirwe kurushaho amateka ya politiki yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage hibandwa kuri sectoral decentralization, services zari ziteganyijwe kumanurwa kugeza ku nzego z'ibanze n'imbibi byari bifite.